Nubwo u Rwanda rushyira mu majwi ku mugaragaro umutwe w’inyeshyamba zaturuste mu Burundi kuba ari zo zateye kimwe mu birindiro by’ingabo za rwo, u Rwanda ruvuga ko ruzakoresha inzira z’ubugororangingo (diplomatie) kugira ngo rusobanukirwe uko igitero cyakozwe.
Inyandiko yatangajwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ivuga ko u Rwanda rwashoje intambara ku gihugu cy’u Burundi nyuma y’igitero cyagabwe ku ngabo za cyo, SIYO.
Mu rurimi rw’Ikirundi, iyo nyandiko ivuga ko u Rwanda rwiyemeje ko rugiye guhangana n’u Burundi nyuma y’igitero cyagabwe kubirindiro by’ingabo z’icyo gihugu n’abantu bitwaje intwaro, bagahungira mu Burundi. Iyo nyandiko yavugaga ko bane mu bagabye igitero bishwe, kandi ko hafashwe ibikoresho bya gisirikare.
Ku itarikiya 27 Kamena 2020, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko abantu 100 bitwaje intwaro batamenyekanye bateye ikigo cya gisirikare cyiri mu magepfo y’igihugu, ku kilometero kimwe gusa uvuye ku mupaka w’u Burundi. Itangazo ryashyizwe ahagaragara ryavuzeko icyo gitero cyamaze hafi igice cy’isaha, cyarikigamije kwica abaturagebo mu mudugudu wa Yanze, mu karere ka Nyaruguru, mu magepfo y’u Rwanda.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col. Innocent Munyengango yavuze ko abasirikare ba RDF bahanganye n’abateye zikabatsimburira mu Burundi.
Yaragize ati : « Abantu bitwaje intwaro bateye baturutse mu Burundi kandi bahunzeberekezaahariibirindiroby’ingaboz’u Burundi i Gihisi, muri KominiyaBukinanyana, mu ntarayaCibitoke »
Yongeye ho ko bane mu bateye bishwe abandi batatu bagafatwa mpiri, kuruhande rw’u Rwanda hagakomereka abasirikare batatu », avuga kandi ko hazakoreshwa inzira z’ubugororangingo (diplomatie) kugirango haboneke amakuru yerekereanye na kiriya gitero.
Iryo tangazo kandi ryavugaga ko intwaro, amaradiyo yo gutumanaho, n’ibiribwa biramba byanditseho “FORCE DE DÉFENSE NATIONALE DU BURUNDI” byasizwe n’abaribateye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabio z’u Burundi, Colonel Floribert Biyereke yavuze ko ingabo z’igihugu cye ntaho zihuriye n’imitwe y’inyeshyamba zihungabanya umutekano w’ibihugu baturanye.
«
Yaragize ati : « Ubutaka bw’Uburundi ntibushobora kuba indiri y’abantu bitwaje intwaro bagambiriye guhungabanya umutekano w’ibihugu duturanye ».

PesaCheck ntakimenyetso nakimwe yigeze ibona cyerekana ko u Rwanda rwatangaje ko rugiye gushoza intambara n’uBurundi. Ibihugu byombi byiyemeje gukoresha inzira z’ubugorarangingo (diplomatie) kugira ngo ikibazo kibonerwe umuti.
Umubano hagatiy’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi kuva muri 2015 hamaze kuburizwamo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Prezida Pierre Nkurunziza.
Ibyo bihugu byombi byashyiranye mu majwi, u Rwanda rukavuga ko u Burundi bushyigikira inyeshyamba z’Abanyarwanda, mu gihe u Burundi bwavugaga ko u Rwanda rubugabaho ibitero.
PesaCheck yasuzumye ubunyakuri bw’inkuru ivuga ko u Rwanda rwavuze ko rugiye gushoza intambara n’ u Burundi, isanga iyo nkuru ari IMPIMBANO.
FAUX: Le Rwanda n’a pas déclaré la guerre au Burundi

