Biravugwa ko abo bantu babiri babarizwaga mu nkambi y’impunzi z’Abarundi iri Mahama, bari mu itsinda ry’abantu binjizaga ibiyobyabwenge bambukiranya umugezi w’Akagera.

Inkuru yaciye ku rubuga rwa Facebook ivuga ko impunzi ebyiri zishwe n’igipolisi cyo mu Rwanda ni UKURI.
Mu Kirundi, La Nova Burundi yatangaje ku rubuga rwa yo rwa Facebook ko impunzi ebyiri z’Abarundi bo mu nkambi ya Mahama barashwe n’abapolisi bo mu Rwanda tariki ya 4 Nyakanga 2020. Iyo nkuru ikomeza ivuga ko izo mpunzi zacuruzaga ibiyobyabwenge.
Urupfu rw’abo bantu rwemejwe n’igipolisi cy’u Rwanda ku rubuga rwa Twitter, cyasobanuye ko abo bombi bari mu itsinda ry’abantu bafashwe n’abapolisi bari mu irondo mu rucyerera tariki ya 4 Nyakanga 2020, ku murenge wa Mahama, mu karere ka Kirehe. Igipolisi cyongeye ho ko iryo tsinda ryazanaga ibiyobyabwenge mu Rwanda ryambuka uruzi rw’Akagera.
Mu itangazo, igipolisi cy’u Rwanda cyongeye ko “babiri muri bo bahasize ubuzima nyuma biza no kumenyekana ko ari impunzi zo mu nkambi ya Mahama”.
Nyuma y’ibyo, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) ryasohoye itangazo risaba rikomeje ko hakorwa iperereza.
Itangazo rya HCR risobanura ko ” HCR ibabajwe n’urupfu rw’impunzi kandi igasaba ikomeje ko ubuyobozi bw’igihugu bwakora iperereza ku byabiteye “.
Iryo shami ry’Umuryango w’abibumbye rinamenyesha ko rikorana mu buryo bwa hafi n’ubuyobozi bw’inkambi ya Mahama ndetse n’abahagarariye impunzi mu rwego rwo kuzihumuriza no kuzikomeza mu gihe hagitegerejwe ibizava mu iperereza ry’ubuyobozi bw’igihugu.
HCR yerekana ko mu Rwanda, Mahama ari yo nkambi y’impunzi nini ikaba irimo impunzi 164.561 muri zo harimo Abarundi 50.233 bahunze imvururu zo muri 2015.
PesaCheck yagenzuye inkuru ku mpunzi ebyiri z’Abarundi zishwe n’igipolisi cy’u Rwanda yahise kuri Facebook, isanga ari UKURI.

VRAI: Deux réfugiés burundais ont été tués au Rwanda par la police rwandaise
Byanditswe na PESACHECK
Bishyirwa mu kinyarwanda na Placide Muhigana

