Home Rwanda Umunyarwanda Abayisenga Emmanuel watwitse Katedrali y’i Nantes : babuze amafoto ye bakoresha ay’abandi

Umunyarwanda Abayisenga Emmanuel watwitse Katedrali y’i Nantes : babuze amafoto ye bakoresha ay’abandi

by venuste.com

Ku itariki ya 18 Nyakanga, isi yamenye ko Katedrali ya Nantes yahiye, ihita yibuka ibyabaye ku ya Notre Dame de Paris

Byahise bivugwa ko ishobora kuba yatwitswe, hakekwa umukoranabushake wari ushinzwe gufunga no gufungura  iyo ngoro.

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa byahise bitangaza ko ukekwaho kuba yayikongeje ari umunyarwanda. Kuva icyo gihe, ibitangazamakuru n’imbuga mpuzambaga byo mu Rwanda byahise bitangira gushakisha uwo muntu uwo ariwe, bigera k’uwitwa Emmanuel Abayisenga.

Ibyo bitangazamakuru byashyize imbere amakuru avuga ko Bwana Abayisenga yabaye umupolisi mu Rwanda kandi ko yabaye kadogo mu cyahoze ari umutwe w’inyeshyamba za FPR Inkotanyi, zahindutse ingabo z’u Rwanda kuva mu kwezi kwa karindwi 1994, kuva icyo gihe zitwa Ingabo zirengera u Rwanda (Rwandese Defence Forces).

Kugira ngo bagaragaze ko yabaye umusirikare, hakoreshejwe ifoto y’umwana w’indwanyi ufite imbunda ya kalashnikov kandi yambaye imyenda y’inyeshyamba za FPR ndetse n’ifoto y’umuntu mukuru yakuwe kuri Facebook igaragazwa nk’iya rutwitsi w’i Nantes.

GLC yakoze iperereza kugira ngo imenye niba ifoto yakoreshejwe ari yo kandi niba koko ari iya Emmanuel Abayisenga.

Ntibyatinze tubona ko ifoto iri ku mpapuro z’umwirondoro yahawe n’Ubufaransa idahuye na gato n’iy’uriya mwana w’umusirikare (amatwi, amazuru n’umunwa).

Twifashishije abo tuziranye kuri Facebook kugira ngo tumenye umuntu uri kuri iriya foto, maze tumenya amazina ye nyakuri n’icyo akora magingo aya.

Dufite amakuru dukesha abantu babiri bakomoka I Rwamagana batubwiye ko ariya maforo ari aya  A.N. wakuriye muri uwo mujyi uri mu burasirazuba bw’u Rwanda, akaba  yarinjiye mu ngabo za FPR zimaze gufata ako karere mu kwezi kwa kane  1994. A. N. yashubije ubutumwa twamwoherereje kuri Messenger ya Facebook atubwira ko “Ni ibinyoma 100%, iriya photo ni iyanjye kandi ndi mu Rwanda n’umuryango wanjye nta kibazo dufite, abo ni abashakira amaramuko mu gusebya igihugu cyacu kandi nta mpinduka bidutera, twe ni ugukomeza gukora ibyateza imbere u Rwanda n’ubusugire bwarwo.”

Ifoto iheruka gufatwa igaragaza A.N. yambaye imyenda ya gisirikare y’ingabo z’u Rwanda zoherejwe kubahiriza  umutekano mu gihugu kimwe cy’Afurika n’umuryango w’abibumbye.

Ifoto yonyine ya vuba ya Bwana Abayisenga ni iri ku mpampuro zimwemerera gutura by’agateganyo mu Bufaransa.

Iyatangajwe hamwe n’uriya mwana  w’umusirikare,  igaragaza undi muntu bahuje izina, kandi amakuru dufite yemeza ko atuye mu Rwanda, mu cyahoze ari Prefegitura ya Kibuye.

Abantu benshi bafata uriya mwana w’umusirikare nk’uriya ukekwaho kuba yaratwitse Katedrali y’i Nantes, ariko siwe uri ku ifoto y’umwana w’umusirikare wa APR/RPA.

GLC CIC

Umunyamakuru w’igitangazamakuru cyandikirwa hanze y’u Rwanda The Rwandan yemeje ko iriya foto ya kadogo atari iya Emmanuel Abayisenga ariko ntiyerekanye icyo yaheragaho.

Abayisenga Watwitse Katederali i Nantes Yisobanuye muri Imeyeli (VOA)

https://www.abaryankuna.com/cathedrale-de-nantes-emmanuel-abayisenga-nest-pas-un-espion-pour-le-compte-de-kigali/

You may also like