Home Rwanda Nta Munyarwanda uri mu banyeshuri bari kwiga muri Koreya y’Amajyepfo kuri buruse ya Kongo

Nta Munyarwanda uri mu banyeshuri bari kwiga muri Koreya y’Amajyepfo kuri buruse ya Kongo

by venuste.com

Hari videwo iri gucicikana cyane igaragaza Umwarimu wa kaminuza w’Umunyekongo Prof. Patrick Yiombi Thona avuga ko hari Abanyarwanda bari ku rutonde rw’abanyeshuri bakomoka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bari kwiga muri Koreya y’Amajyepfo. Aya makuru akaba amaze iminsi avugwaho cyane kuri murandasi (internet).

Iyi videwo ni agace kafashwe mu kiganiro Prof. Patrick Yiombi Thona, uba mu miryango iharanira uburenganzira bw’impunzi yagiranye n’umunyamakurukazi ukora ikiganiro gihita kuri internet cyitwa “Diamant Noire TV”.

Muri ako gace ka videwo kakwirakwiye, Prof. Patrick Yiombi Thona ahamya ko hari abanyeshuri 11 b’Abanyarwanda basabwe gutanga ibisobanuro n’umuryango w’abanyeshuri b’Abanyekongo biga muri Koreya y’Amajyepfo bashinjwa uburiganya bwo kubona buruse yatanzwe n’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ku bucukumbuzi bwakozwe na Congo Check ireba mu bubiko bw’inyandiko zigaragaza abanyeshuri b’Abanyekongo bahawe buruse n’intara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo bajye kwiga muri Koreya y’Amajyepfo ndetse n’ibiganiro n’inzego zihagarariye abanyeshuri b’abakongomani biga muri Koreya y’Amajyepfo bugaragaza  ko nta munyeshuri w’Umunyarwanda uri ku rutonde rw’abanyeshuri b’Abanyekongo bahawe buruse yo kwiga muri Koreya y’Amajyepfo biswe ko bakomoka muri Kivu.

Umushakashatsi  Boniface Musavuli ashyira kuri murandasi videwo irimo amagambo ya Prof Patrick Yiombi Thona, yagize ati : “Abanyeshuri b’abanyarwanda kuri buruse ya Kongo Kinshasa muri Koreya y’Amajyepfo, Prof. Yiombi Patrick Thona aratunga agatoki Julien Paluku wahoze ari Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nta Munyarwanda uri mu banyeshuri biga muri Koreya y’Amajyepfo kuri buruse y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru

Mu bushakashatsi bwayo Congo Check, yabashije kubona ububiko bw’inyandiko bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bugaragaza urutonde rw’abanyeshuri boherejwe kwiga muri Koreya y’Amajyepfo. Bose biga kuri Kaminuza ya Daegu bakaba biganjemo abakomoka mu bwoko bw’aba Nande n’aba Hunde. Ubu bwoko bwombi bwo mu Burasirazuba bwa Kongo Kinshasa  bukaba budafite inkomoko mu Rwanda.

Biondi Kimethya Franck, umwe mu banyeshuri bize muri Koreya y’Amajyepfo boherejwe n’intara ya Kivu y’Amajyaruguru akaba ari na we Perezida wa mbere watorewe kuyobora Umuryango uhuza abanyeshuri b’Abanyekongo biga muri Koreya y’Amajyepfo  Dynamique des Etudiants Congolais (DECOC- communauté estudiantine de la RDC en Corée du Sud) aganira na Congo Check kuri WhatsApp yavuze ko nta Munyarwanda uri mu itsinda ry’Abanyekongo bahawe buruse yo kwiga muri Koreya y’Amajyepfo.

Biondi Kimethya Franck agira ati « Prof. Patrick Yiombi Thona avuga ibinyoma byinshi. Iyo videwo twarayirebye imaze igihe kinini. Yigira igikomangoma cya Kongo akanagira icyangombwa cy’impunzi. Kubera ibyo byose, avuga inkuru zidafite epfo na ruguru kugira ngo agumye afatwe nk’impunzi.”  Uyu Biondi Kimethya Franck amaze no kwiga, Kaminuza yamuhaye akazi k’umushakashatsi wo ku rwego rubanza (Assistant de recherche) mu ishami ry’imikorere y’isakazamakuru (ingénierie d’information et communication).

Biondi uvuga ko azi neza iby’izi buruse akomeza agira ati « Ndi umwe mu babonye ziriya buruse ndahamya ko nta Munyarwanda wari muri twe. Nabaye perezida wa mbere w’umuryango w’abanyeshuri b’Abanyekongo biga muri Koreya y’Amajyepfo. Ubu hari perezida wa 4 “.

Ubushakashatsi bwa Congo Check kandi bugaragaza ko abanyeshuri babona buruse z’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bajya kwiga muri Koreya y’Amajyepfo bazibona binyuze muri gahunda yiswe “Perspective 2020” binyuranye n’ibyavuzwe na Prof. Patrick Yiombi Thona ko abo banyeshuri bajya kwiga babikesha gahunda ya buruse 200 zihabwa leta ya Kongo Kinshasa na Koreya y’Amajyepfo buri mwaka.

https://www.youtube.com/watch?v=rEcX_x8Bfd4&feature=youtu.be

Ubwo yagezaga ijambo ku baturage ba Kivu y’Amajaruguru muri 2016 nyuma y’imyaka 9 atowe, Minisitiri w’inganda Julien Paluku Kahongya icyo gihe wari Guverineri w’iyo ntara yavuze ko bazakomeza kurihira buruse abahungu n’abakobwa kugira ngo bige muri Koreya y’Amajyepfo, Kameruni, Brezili, Kenya n’Ububiligi. Paluku yanongeyeho ko bakazashyira akarusho mu kohereza abanyeshuri muri Afurika y’Uburengerazuba mu turere tugize Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa n’iyo ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ibereye umunyamuryango. Ibi byose bikaba biri muri gahunda ya Perspective 20/20 igamije kwigisha abaturage ubumenyi butandukanye ku buryo muri 2020 haboneka abagira impamyabumenyi y’ikirenga “doctorat” babikesha iyo gahunda.

Iryo jambo rya Paluku rinavuga ko mu banyeshuri 8 boherejwe muri Koreya y’Amajyepfo, 3 bahawe akazi na Kaminuza ya Daegu, 1 yahawe akazi na kompanyi mpuzamahanga Samsung nk’ingurane y’inkunga y’izindi buruse.

Iyi videwo ikurikira iragaragaza abanyeshuri babonye buruse ya guverinoma y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru baba mu ihuriro “Collectif KAfrica” (Korea loves Africa) basusurutsa imbaga y’Abanyakoreya, igitaramo cyatambutse kuri televiziyo nyakoreya y’ubucuruzi yitwa KBS World kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu. Abaturage bavuka muri Kivu y’Amajyaruguru baganiriye na Congo Check bayibwiye ko babashije kumenya benshi muri abo banyeshuri bahawe ziriya buruse bagaragaye kuri televiziyo. Abantu bose begerewe na Congo Check bazi neza ibya kariya gace bemeje ko bariya banyeshuri bigaragara ko ari abanyekongo.

https://web.facebook.com/watch/?v=325559974659762

Congo Check

Non, il n’y a aucun étudiant rwandais parmi les boursiers Congolais en Corée du Sud

Byashyizwe mu Kinyarwanda na GLC

You may also like