Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2020, Leta ya Congo yaraye ivanyeho umukwabu wo kubungabunga ubuzima, hasohotse inkuru, yakunzwe inshuro 92 nyuma y’amasaha abiri gusa isohotse, iganirwaho inshuro 42, kandi isangizwa inshuro 12 ku rubuga rwa Facebook ndetse ikwirakwizwa kuri Whatsapp. Iyo nkuru ivuga ko Kiliziya gatolika izafungura insengero ku itariki ya 27 Nyakanga.
Congo Check yagenzuye ubunyakuri bw’iyi nyandiko. Ivugana n’umunyamabanga mukuru w’Inama nkuru yAbepiskopi gatolika ba Congo( CENCO). Umwanzuro we werekana ko iyi nyandiko atari yo.
« Birihutirwa. Kiliziya gatolika iratangaza ko itazubahiriza icyemezo cy’Umukuru w’igihugu. Ikaba yiyemeje kuzafungura insengero ku itariki ya 27 z’ukwezi kwa karindwi. Fridolin AMBONGO yagize ati: “Ntabwo tuzakurikiza ibyemezo byafashwe na Prezida wa Repubulika, tukaba rero tuzafungura insengero zacu ku itariki ya 27 Nyakanga. Byashoboka bite ko inywero zafungurwa inzu z’Imana zigafungwa ? Icyo ni icyemezo kidafite ishingiro, kandi ntituzacyubahiriza”. Ibyo ni ibikubiye muri iyo nyandiko iherekejwe n’ifoto ya Kardinali Fridolin Ambongo.
Padiri Donatien N’shole yakomeje avuga ko ari inkuru y’impimbano : Yabwiye Congo Check ati:“ Ni amakuru ashyushya umutwe, kuko Kardinali atigeze agira icyo atangaza kirebana n’ibyo”
Mu kiganiro giheruka, -ni nacyo cyonyine- yagiranye n’itangazamakuru-, Padiri Donatien N’shole yatangaje ku itariki ya 22 Nyakanga ko ari ngombwa guha agaciro isengesho mu buzima bwa muntu”.
« Bashatse bareka insengero zigafungura. Ku byerekeye Kiliziya gatolika, ingamba zose zarafashwe kugira ngo , n’iyo twakomorerwa uyu munsi, dukomeze kwirinda icyorezo”.
Yongeyeho ati : « Iyo amasoko akomorewe, gutwara abagenzi n’ibintu ndetse amashuli, ukareba ukuntu bikorwa, kandi muri Kliziya gatolika twaragaragaje ko dushobora gushyiraho ingamba zo kwirinda icyorezo, mbona bidakwiye. Ariko ntacyo twabikoraho. Ni ukubyubahiriza uko byemejwe”.
Twibutse ko Prezida wa Republika yatangaje ko umukwabu wari warashyizweho ku itariki ya 24 Werurwe uvuyeho, ibikorwa by’ubucuruzi bigatangira, hagafungurwa amangazini, amabanki, aho bafungurira n’inywero bigatangira guhera ku itariki ya 22 Nyakanga 2020. Byatangajwe kandi ko inama, za mitingi, ibirori, amashuli no gutwara abantu, kimwe n’amashuri na za kaminuza uhereye ku mashuli y’abarangiza bizatangira ku itariki ya 3 Kanama 2020.
Naho ifungurwa rya Kiliziya n’insengero, kuva no kujya mu ntara, gufungura ibyambu, ibibuga by’indege, imipaka, inzu z’ibitaramo, izo kwidagadura na za stade, bizafungurwa ku itariki ya 11 Kanama 2020.
Ku byerekeye gushyingura abitabye Imana, hazakomeza gukurikizwa ingamba zafashwe mbere nta kuzirengaho.
Inkuru ya Congo Check yashyizwe mu Kinyarwanda na Venuste Nshimiyimana

